IMINSI INDWI YO GUTAZIRA NO GUHIMBAZA IMANA


Abahanzi bahimbaza Imana barimo babiri bazaba baturutse mu Burundi ari bo Nduwimana David n’Intumwa Apolinaire, G-Way wo muri Uganda, n’abo mu Rwanda nka Gaby Kamanzi, Arsene Manzi, Precious Stones n’abandi batandukanye, bagiye guhurira mu giterane cy’iminsi irindwi cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki giterane cyateguwe n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana ari ryo Precious Stones, kizajya kibera kuri Women Foundation Ministries & Noble Family Church, ku Kimihurura guhera tariki ya 24 kugera kuya 31 Gicurasi 2013, buri gihe kuva saa kumi.
Jules Munyampeta, umwe mu bayobozi ba Precious Stones, avuga ko iki giterane kizagarurira abenshi umutima wo kuramya no guhimbaza Imana.
Munyampeta akomeza ati : “Iki giterane kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu, kizagarurira abantu umutima wo kuramya no guhimbaza Imana. Buretse twebwe Precious Stones Worship team twateguye icyi giterane, tuzifatanya n’abahanzi nka Gaby Irene Kamanzi, Arsene Manzi, Pst Julienne Kabanda, Rene Parick, Damascene, Abarundi nka David na Apostles Apolinaire na Pst Josua Karundi na G-Way wo muri Uganda.”
Anavuga ko aba bahanzi bose bazaririmba mu buryo bw’umwimerere (live).

JPEG - 62.6 ko
Precious Stones bateguye iki giterane
  

Comments

Popular Posts